Wednesday, February 22, 2012

Lions de fer, the winners of the Muhanga 7's...Intare ziracyegukanye ku nshuro ya mbere!!!

Ku nshuro yayo ya mbere, ikipe ya Lions de fer y'i Nyamirambo, kuri uyu wagatandatu, taliki ya 18,  ikaba yaregukanye igikombe ,mu irushanwa rya Muhanga 7's,ryateguwe n'ikipe y'akarere ka Muhanga ibifashijwemo n'akarere ka yo.
Iryo rushanwa rikaba ryaranateguwe mu rwego rwo kwizihiza umwaka umwe ikipe ya Muhanga rugby football club imaze ishinzwe no mu rwego rwo kumenyekanisha no guteza imbere umukino wa rugby mu Rwanda.
Amakipe yitabiriye uyu mukino akaba ari: Muhanga RFC, Lions de fer RFC, Kigali Sharks RFC,Remera Buffaloes RFC,,Kamonyi Puma RFC, UNR grizzlies,E T M hamwe n'ikipe yaturutse mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi yitwa Kayanza Rugby club.


Mu by'ukuri iryo rushanwa rikaba ryaragenze neza muri rusange,imitegurire n'imigendekere yaryo ikaba nayo yaragenze nkuko byateganyijwe,n'ubwo imvura yaramutse igwa, ntibyabujije amakipe ,abakinnyi n'abafana kugira ibihe byiza.
Amakipe nka Kigali Sharks na UNR grizzlies, akaba yarasezerewe muri kimwe cya kabiri,atsinzwe na Remera Buffaloes na Lions de fer.
Ayo makipe abiri ni yo yahuriye ku mukino wanyuma aho ikipe ya Lion de fer yari yakaniye nk'uko benshi bakunze kubivuga,yihanangiriza ikipe ya Remera Buffaloes ,iyitwara igikombe iyitsinze ku manota 27 kuri 6.
Turashima ikipe ya Muhanga nayo yabashije kwitwara neza nubwo imaze igihe gito,kuba  yarateguye ayo marushanwa.

No comments:

Post a Comment

CREATE AWESOME INTERVIEWS

Here, you can see how to create for your own,some awesome interviews with just a click!!!!!! you will watch the video and tips explaining everything about how to do it and profit from it.So this is your time to discover great things online. Click Here!

Wikipedia

Search results

RWANDA ....RUGBY

Contact Form

Name

Email *

Message *

Other Rugby links @...

DRUM BEAT MAKER

Check it out, it is really amazing!!!Click Here! For more info about the product please visit http://890597ui10f1eb100xmd9ean49.hop.clickbank.net/

My Blog List